Bang Media

Nyagatare:Umugabo Yatemye uwamusambanyirizaga umugore amuca akaboko

by www.igihe.info
Nizeyimana Gervais utuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, yatemye uwo yasanze amusambanyiriza umugore mu rukerera rwo ku itariki ya 26 Mutarama 2014. Nizeyimana yasanze uwitwa Bunani amusambanyiriza umugore, avuye ku kazi k’izamu yari yarayeho ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rukomo.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko Nizeyimana n’umugore we Uwajeneza Chantal bari biriwe basangira inzoga mu gasanteri kitwa “Village” bari kumwe na Bunani.
Bavugga ko uko basangiraga ngo niko uyu mugore yuhuraga umugabo we usanzwe akora akazi k’izamu, amubwira ngo najye ku kazi ataza gukererwa.
Abaturage baturanye n’uwo muryango bavuga ko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugorob, ari bwo Nizeyimana yahagurutse ajya ku kazi, agasiga umugore we asangira inzoga na Bunani.
Bemeza ko Nizeyimana yari asanzwe akeka ko umugore we amuca inyuma, ari nabyo byatumye atahira ku isaha adasanzwe atahiraho, dore ko ngo yavuye ku kazi saa saba za nijoro yagera mu rugo agasanga Bunani yamurariye ku buriri.
Umwe mu batuye muri aka gaca yagize ati “ Yaraje arakomanga , abandi nabo bibereye mu byabo, ariko yari yateye icyumvirizo yumva ko Bunani yamurariye ku buriri. Umugore yafunguye afite ubwoba , umugabo nawe ahita ajya mu cyumba, asanga Bunani yihishe munsi y’igitanda.”
Nizeyimana yahise atangira kumutemagura, birangira amuciye akaboko ariko ntiyapfa.
Abo baturage bongeyeho ko ibitaro bya Nyagatare byamwohereje mu bya Gisirikare bya Kanombe, aho arwariye bikomeye.
Ushinzwe imireho myiza n’iterambere mu kagari ka Nyamirembe, FĂ©licien Ngaboyigihugu, nawe yemereye IGIHE ko Nizeyimana yatemye Bunani amuhoye ko yasanze amusambanyiriza umugore, ariko yirinda kugira ikindi abivugaho avuga ko adashinzwe itangazamakuru.
Soma Inkuru Yose ...

Yorudaniya Izagurana Umurwanyi wa ISIS Ingwate z'Abayapani

by www.igihe.info

Yorudaniya Izagurana Umwiyahuzi wa ISIS Ingwate z'Abayapani
Ministiri w’itanganzamakuru muri Yorudaniya yatangaje ko leta ye yiteguye gutanga umugore ukekwaho gukora iterabwoba kugira ngo umuderevu w'indege w'umunyayordaniya uri mu maboko y’umutwe wa Islamic State arekurwe.
Ibi ministiri Mohammad al-Momani yabitangarije kuri televisiyo y’igihugu, amasaha make mbere y'uko igihe ntarengwa abarwanyi ba Islamic State bari bahaye igihugu cye kirenga.
Icyo gihe ubu cyamaze kurenga, ariko kugeza ubu ntawamenye uko byagendekeye uwo muderevu kimwe n’umunyamakuru w'umuyapani Kenji Goto wagizwe ingwate n'umutwe wa Islamic State.
Nyuma yo kwica undi muyapani Haruna Yukawa, umutwe wa Islamic State watangaje ko utagishaka amafranga ko ahubwo usaba ifungurwa ry’umwiyahuzi w’umugore ufungiwe mu Yorudaniya
Uwo mugore yafunzwe mu mwaka wa 2005 ubwo yageragezaga guturitsa igisasu yari yiziritseho.
Umubyeyi w'umwe muri abo bayapani bagizwe ingwate yari yasabye guverinoma y'Ubuypani gutanga ayo madolari kugira ngo umwana we aticwa.
Ubuyapani bwasabye Yorudaniya kubufasha kubohora umunyamakuru Goto ufite imyaka 47.

VOA
Soma Inkuru Yose ...

Kigali:Imodoka itwara abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

by www.igihe.info
Imodoka itwara abagenzi RAB 213 R yafashwe n’inkongi y’umuriro
Iyi modoka niyo yafashwe n’inkongi y’umuriro (Ifoto/Ngendahimana S.)

Imodoka ifite ibiyiranga RAB 213 ya sosiyete RFTC yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yavaga ahitwa mu izindiro yerekeza Nyabugogo.

Iyi modoka yahiriye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo hafi y’ahitwa KBC.

Iyi modoka abari bayirimo bavuga ko yatangiye icumba umwotsi uturutse ahagana hasi ubwo babibonaga ngo bakaba bahise batangira kuvamo ndetse n’ibintu bimwe bari bafite hafi yabo ngo bakaba bahise babikuramo.

Mukabaziga Edith umwe mu bagenzi bari muri iyi modoka agira ati "twe twari twicaye ku ntebe y’inyuma tugenda duhirikana umwotsi utangiye gukwira mu modoka hose cyakora twese twavuyemo duhagararara hasi turayirebera. Nta muntu wavuganye n’undi byabaye gutyo gusa umushoferi avamo ajya gucomokora batiri ashaka na kizimyamoto ariko biranga”.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka Nzibaranga Augustin yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ku bwe atekereza ko iyi mpanuka yaba yaturutse ku nsinga.

Ati "imodoka yari isanzwe ikora nk’izindi, ariko navuga ko ari amasinga yahuye bigakora circuit ariko ntago yari ishaje cyane”.

Uyu mushoferi avuga ko controle y’iyi modoka yagombaga kurangira mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ngo bikaba yumva ari impanuka nk’uko byaba no ku modoka ikiri nshyashya.


Iyi modoka yari itwaye abagenzi basanzwe ariko ngo harimo n’abanyeshuri barimo kujya ku mashuri.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Kabanda Emmanuel adutangariza ko nta makuru aramenya kuri iyi mpanuka ndetse ko nta n’imibare idasanzwe ihari y’imodoka zimaze gushya  mu Rwanda.

Uku gushya kw'imodoka kuje mu gihe polisi y'igihugu ikomeje gusaba abatwara ibinyabiziga kujya kubisuzumisha ahabugenwe (controle technique) mu rwego rwo kwirinda impanuka nk'izi n'izindi zikomoka ku binyabiziga bitameze neza.
Soma Inkuru Yose ...

Urwenya-Umurwa mukuru wa Somaliya ni ”Bomb blast.“

Umurwa mukuru wa Somaliya ni ”Bomb blast.“
Umwarimu yarabajije ati ”Umurwa mukuru wa Somaliya witwa ute ?“ Umunyeshuri witwa Otis ati ”Bomb blast.“
Mwarimu abwira Otis ati ”Ugomba kwita ku masomo yawe kuko atakiyitaho.“ Otis abaza mwarimu ati ”Nshobora kukubaza akabazo ?“ Mwarimu aremera.
Otis : uzi Tracy ?
Mwarimu : Oya.
Otis : Uzi Phoibe na Ruth ?
Mwarimu (yishimye) : Kuki umbaza abo bantu ni bande ?
Otis : Ugomba kwita ku mugabo wawe kuko utakimwitaho.
Soma Inkuru Yose ...

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 

Radio Igihe