Reba Filmi Nyarwanda

Ibisigo Nyabami- Muguta-KIRESHYA-BAKONO

KIRESHYA-BAKONO = O TOI QUI FIANCES PARMI LES ABAKONO

Ce poème est de la catégorie “Ibyanzu”. Le roi Gisanura auquel le poème fut offert avait pour mère Nyamarembo, du clan des « Abakono ». Un beau jour, un chef offrit au roi un taureau de boucherie d’une robe merveilleuse toute « zébrée ». La reine-mère la convoita et chargea Muguta de la lui obtenir. Le poète s’y prit habilement en disant : « c’est une dot de plus que vous verserez aux fiancées « kono ». Ce poème était très populaire à la Cour de tous les rois.


Kireshya-bakono, Cyiriza-murishyo
Cya Muremerezi wa Mirimo ya Cyarubazi
Waha Cyarubaya na Cyigira-ngegera,
Cyilima cyo mu Ndoha za Mashyo
005 N’i Ndonyi za Mushyingirwa,

Ndakuzindukiye.
Rubonerana rwo mu Ngara za Rwabatsiro
Ava mu Rwononora
Naraye ku rume
010 Mutoyana-buhatsi, Muteteza-shakwe

Wa Nyagushimwa rya Cubirana rya Macumu,
Wacuta Mwiri na Nyamwihishya wa Rugwe.
Mugwaburura w’ababo ba Bukoza-mpundu
Na Bukora-mpuno tugwangaye ku Bukondogoro.
015 Muhire waduhumurije, Muhire wa Nyirarubuga

Wuguye Umurigerera-ngozi.
Ngumirije ko Mugumya w’imigongo,
Twaciye i Mugote abanya-mugongo,
Ab’i Bagwa-nkoba rya Nshakanye na Nkikanyi
020 Iwa Nkoma hatugumiye kwizihirwa.

Mfura nzima, narogowa n’igisibya nkuboneye,
Imfizi iturutse i Bwurira-ngeri
Bwa mpunzingeri na Ngorore,
Ayituye Muturura ya Ndirima.
025 Macyuriro uyicyuriwe Muzerwa na Mudakobya,

Burakari burakwizihiye,
Ndabona iyayo igenda itashye
Isaba ikitagira inkomyi mwa Ntare.
Interekwa nsabiye Ntabara
030 Ya Ngozi ya Burenga

Bwa Sagashyatwe na Gashya-buraro,
Turenze ku Buruba.
Nta we usabwa icyo azigira
Ikibuza cy’inkanda ya Ntamaka
035 Na Makingwa ya Gishya.

Cyana ko warimo inkubitano
Izavamo imperekeza y’imparage
Nzabisha ngo imucumire Mucurerezi,
N’umugabo we Nyamusigasira wa Nyakarashi
040 Nyiri-Karangwe uwo azaziyibutsa.

Mbese ivurire nde Nyigombye,
Mpunge ngo ijye kwambara Mpundu
Na Mbuze-impumbi ya Mirishyo.
Ikitavugwa n’uwasibya Barahise
045 Gucyura Bara-ryonze iyo

Nkayishyira Baribihe.
Uyimpe Buhariro, ubone byombi
Nkugurire kandi ngushime

Umwaka uze, nze nkwambukirize inka
Ku iteme rya ba so
Riri kera rya Sugu,
050 Nzoka yakumbuye kujya i Bwamikwa-nzugu.

Irifata muri Tongoza
Rigashyira i Bwenda bw’e Dondoza,
Mu ntaho i Tuma-ntoki
N’uhagera uzacane kurya kuno,
055 Kwa Bukarara, Bukangano

Bwa Nyamukandagira w’e Tonganya,
Uze uganuze Ntora kuyigasanura.
Ndi mukuru, ndi mwenge,
Mwenshi wa Nsana ya Nyiramwete
060 Ndaguhanura aho.
Uyimpe Buhariro, ubone byombi
Nkugurire kandi ngushime

Nze nguhinduranire y’irya y’e Shaka,
Y’e shonga rya Nyamwinshi
Uze ubone Munyuma na Nyamwirika.
Urwo ni urutsiro rutuma Rukiza
065 Wituza i Nyarugera aho uzogendurura.

Iyo ni imiti myeru
Utera u Busarasi,
Busuhuko bwa Musuhuza-bashotsi
Wa Nsoro ya Rweza-mbuga,
070 Azitamba imbere na Nyambere.

Izi nzira ko zabaye Nji
Ya Rwuya ya Saruhumva,
Iyo nzira izagusurira ite ?
Uyimpe Buhariro ubone byombi
Nkugurire kandi ngushime
Nze nkuziguze n’u Rubara
075 N’u Rubangara n’u Rubirizi,

Iwa bene Nyahinza
I Buhimbwa-marumbo.
Ni mu ngoma z’ibitwerere Bitugu,
Mu Bitoya bya Bugonde,
080 I Bugongwe e Nyabugogwe,

Hamwe n’ubutwere
N’uburezi uza witwaje,
N’ubutanywa-nzuzi bwa Ngozi
Ya buranga bwa Rubisi,
085 Ubishe i Buranda-matongo.

Ugire Nkoko umugerere
Mu Nkomero za Mukomasi
Zihaze amahamba.

Uyimpe Buhariro, ubone byombi
Nkugurire kandi ngushime

Nze nkurangire
090 Iyo abahutu banyu bari kera babaga,

Bene Cyanga-mwanda
N’u Mwendo wa Cyanga-heru,
Baterekera ku Mbizi y’e Nyakabizo,
Iyo uva inono uri ku iraba
095 Umunsi tuzaduka i Cyingarama

Ku Cyarama-migisha.
Abanyakaramije bazaba biyamije imihoro
N’imiganda n’ubwatsi bwo hina.
Bwagiro bwa Nyiranyamaganza
100 Na Bikori bya Munya-karagwe,

Tukwubakije i Karambije,
Tugeze i Rwanga-bikingu
Urukuge rushinze,
Rukuge turagirane
105 Nkurage urukundo,

Witashye utangaye,
Utere ngutabirire
Nkuragire iz’Abamena-mbere
Abamena-busama, Mudapfunya
110 Upfundika i Karoko ka Mukara,

Ujye Mukeye-imbere wa Ncaniriyibirwa.
Utware izagukatse i Zingura
Zina ryagutse
Nkunyagire iz’Abagiribaze
115 Abenshi ba Kaziga na Kagomwa,

Ababikanya, Abanyambo
Iyi mu karwa.
Ruheraheza yibuka Ruherekeza
Twamabara inyonga,
120 Na Nyongwe e Ruhima-ngenzi.

Imisozi y’iwacu imukuru iyo nzi,
Musari wisusa, Musobanya-bisu wa Sangano,
Inkike y’urugo unshinga n’iyindi
Munyeshuru wa Nyeshema Nishinga kurugera.
125 Imberuka yawe ya mbere impe amaguru,

Magondo nyikurire ubwatsi
Nyishyire Nyantwere i Nyantatu
Nyantwere ya Mutabazi
Wa Ntaha-kure Nzira-ubutare,
130 Nsige utuwe ubutanu kwa Nkoni.

Umwami nya Mwami si umuntu
Yagize Mutagera wa Kwishyukiro
Basezerana isuku.
Ingabirano yawe ya mbere
135 Nyigire inshyimbo,

Nyigerekeho ikinuru nkunze.
Nshyimbo idakuka,
Nyikurire ubwatsi
Nyishyire Bwimba i Bwenda-ngata,
140 Ngaragara ya Mugarura wa Magamiye,

Nsige ukuye Jabiro i Bwenda-juru.
Nkuvune urusabire, Rusabya-micyamo
Rwa Mfite-icyusa ya Rubisi,
Nkubise uhake abeza ndabyiruye
145 Rubango tugeze mu rugo

Rwa Rubangutsa–nkoni rwa Rubazi,
Ntubanguranywe ngo ukunde.
Ku iriba riri kera rya Sugu
Ku Musobanya–busoke,
150 Ku Busesera-mazuru

Ku mutwe wa Mutavunirwa,
Ku musozi uzobanza mugusakarirwa.120. YE KAZE, YE KARAME = O LE BIENVENU, VIS A JAMAIS !


Ce poème de la catégorie “Ikobyo” fut offert à Gisanura. Des passages de ce poèmes mentionnent une guerre entre le Rwanda et ses voisins : le Burundi de Ntare III Kivimira et même le Gisaka de Kimenyi III Rwahashya.

Ye kaze, ye karame,
Ye karabya-mishyita
Ka Muguzi ya Macyurira ya Runuka-ngoma.
Ye kaze ngabo y’urutare tubanje
005 I Bukomezazina bwa Ncano

Na none Ncanye mw’ijabiro.
Ye kaze Mwami w’amaganda
Wa Nganjinyika na Nyiramuganuza
N’uteye ingango zawe ingoga.
010 Ye kaze e Cumu mpaye Manga

Ngo atere mu maso y’abashyamizi.
I Manga e Nyiramajyoma.
Ye kaze e Nyonga ya mw’Ishyari
Ya Mutsinda-shyama
015 Wa Shyaka rya Nyabiraro

Ntumpihiriza mu barasi.
Kaze Rubango ndaze Rwingwe
Meneshe imboni z’abazingiye
I Mugogwe e Ndikumigezi.
020 Ibarutse i Bwami ku bw’Imana

Iguciye urubanza Rucamayusi
Rwa Mayira ya Nyirabahashya na Batambyi
Ugatsindira ubuzima.
Ugatsindira n’ubutwari,
025 Na bwo ubukuru

Marorerwa ya Bwagiro
Urabusanganywe.
Ibibiri ukora binanira bandi,
N’uko udapfunya iminwe Mupfunya-joro
030 Wa Jabo rikiza rya Mudakirwa,

Ntutera ukabavutsa,
Kura ubwatsi
Rugira igize ngo uraganje.
Ni we Nyiri icumu n’ijabiro rigari,
035 Ngoma ituka ubwiko,

Ya Mbabazi ya Sabwira
Uburiye ubwira ku bwimba.
Iyo urukeye
Gikonjo cya Kirega-nshuro
040 Cya Muremerezi wa Kiremwa-nsoro,

Uko utabaye ingoma zikaza
Ni Rugesera utarangiye
Jerwe rya Mutagera
Ageze i Cyarura na Cyanzuza-bayege,
045 Aya ni yo matagera nkubonana.

Matagera wa Matahuka ya Rutobwe,
Rugogwe unzingure ugabanyije iminwe,
Maguru unyokora mu maganda
Y’i Cubi rya mpweji
050 Na mpite ya Mpise-mu-mazu,

Uko bukeye Mukiza w’inka
Wa Mukoma-rume wa Nyirarutezi,
Ahora ansibya guteterwa.
Imana z’abanzi ba Manywa ya Rwingwe
055 Ahora azirabuza

Mukingura wa Rugwe.
Henga nkubure n’akataziba kawe nkubonana,
Kavana ka Nyamvura ya Gatondo
Nkabonye gatanu,
060 Gatambira unkuye mu bwumirwe
Bwimaje irya miryango na Mihigo ya Barutana.
Acira ko ahurudukana impare n’ingoga,
Mporobezi ya Mpabuka ya Nyirinkero,
Unkoma kwananirwa
065 Ngo hano ngukeze Muhozi.

Ucanye umuriro ufashe
W’ i Mutaga n’i Burenga-miyaga
Ngo ritarenga.
Uri uwa Ryari ugatera
070 Shyaka ryishyikiye,

Ry’e Syetsi na Muka-jabo
Tukajyana ugatsinda
Muhabura wa Musabwa wa Sanzogera
Ukazanyagira ijana.
075 Imvuba nzavuza mpagaze i Ngoji

Ngoboka ya Ndongozi ya Nkenyera,
Uzangerere i Kabuze mu Buzenga-ngaga.
Mpa ubutumwa ubu nta bwoba,
Tubugure ubugongo
080 Nkuburanira mu Bugomba-marambo.

Uricira iminsi ko ukarigaba
Ruca-mayusi rwa Mayira ya Nyirampore,
Nkagutwaza impamba ya Mberuka.
Waronka se Ndishimwa n’ababo
085 Ya Nyirishema ya Mpumuro

Ukazandokera.
Na njye induba nzavuza
Mpagaze i Karabure ka Karabukirwa
Na Macu na Bacune ku Bungwe,
090 I Burenga Bazazumva.

Ngo hano dushengere
Mugabwa uzinshingire
Izi mpaka z’i Mugenya
Aho utabariye nkuri mu ngoga,
095 Ni bo bumva ibyo mvuze

Abaca i Vuga-myambi rya Gitigiri,
Yari asangiwe na Kivuma-joro
No hepfo i Bukurwarebe,
Aho akuye Nkanira
100 Nkubira Nkubye-umutsiri.


Ni banyumva ndi mu rubuga
Rwa Ruhuga-migisha rwa Shema
N’indishyi ya Nimba ya Bukiriro,
Mu Nyankwavu bati : aho araje .
105 Nti : e Mpore ga si mwe

Ni Bwimba ndamutsa ubutwari
Bwa Rwintuku rwa Runyaga-ngeri .
Ni bo batwararikwa n’amagambo yanjye
Imizinga minani yemeye inkubito
110 Yari asangiye na Nyiramigwabirana.

No hirya rero kwa Kizindwe
Na Cyihakishe cya Mizindwe
Umubanza w’inzobe turi mu mubuga
Wa Murungu na Muhamwami
115 Aba abyukiye ku musa.

Nti : e Mpore ga si mwe
Ni Nkesha ya Kazenga nkesha imikiko
Ya Kanza na Kabirizi.
Ntimurambirwe iribyara imbusanya
120 Ya Nyamushiruge wa Nzeri ebyiri

Irorerwa ku Rurebyi i wa Nyaruja.
Ni vuba yivukure, arihirire Mugozi
Nka zene Mugondo za Nyakagano.
Nkanagira agira amaganga ya Magwe
125 Ya Mahinduka uwabahindutse cyane.

Mpunga yararihumanije icumu rya Mbaraga,
Mpungwe imana uzi ziraguma.
Sinahiriza amazi mu maboko
Nkarenza Makuba magambo
130 Tabaruka amahoro Mukingura,

Amahari aze andorere
Nje kwibaruka Mbabw’e Nyamahamba.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

Urabibona ute? Shyiraho Igitekerezo Cyawe!

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...