Bang Media

quarta-feira, 15 de Fevereiro de 2012

Kuki Abagore Baniha Bahuza Igitsina

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’amajwi adasanzwe abagore bakunda kugira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina "vocalisations copulatoires"; muri yo hakaba harimo gusakuza, gutaka cyangwa kugaragaza ibyishimo bisa no kuniha, abashakashatsi bashakaga kumenya niba abagore basakuza babishaka cyangwa niba ari ibyishimo byizana mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina, hakaba harabajijwe abagore bagera kuri 72 baryamana n’abagabo bakaba bari mu kigero cy’imyaka 22.

Ku bijyanye n’ibyishimo bidasanzwe abagore bagira, abagore babajijwe batangaje ko bashobora kubigeraho bikinisha mu gihe ari bonyine, cyangwa bari kumwe n’umugabo bakundana cyangwa se mu gihe ahuza igitsina akoresheje umunwa, bakaba bavuga ko ari gake bishima cyane kugera kuri wa munezero udasanzwe iyo umugabo yinjiza igitsina cye mu mugore. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko abagore bataka mbere cyangwa mu gihe umugabo yakageze na we muri cya gihe cy’umunezero udasanzwe uba mu mibonano mpuzabitsina. Aha umugore ngo akaba we aba ataragera mu gihe cy’ibyishimo birenze.

Ubu bushakashatsi bukaba bushimangira igitekerezo gisanzwe kivuga ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa gituruka ku bwonko cyane n’imyumvire. Mu gihe cy’imibonano ngo yaba umugabo cyangwa umugore agerageza gukora ibyo yumva byashimisha umukunzi we kuruta ibyamushimisha. Aha ni ho rero ngo umugore usanga asakuza kugira ngo ashimishe umugabo baryamanye yaba asakuza biturutse ku buryohe yumva cyangwa se mu bundi buryo.

Sem comentários:

Enviar um comentário

Izikunze Gusomwa