Bang Media

quinta-feira, 5 de Abril de 2012

Umuririmbyi Tupac Shakur Yari Muntu ki

Tupac Shakur
Ubuzima bwa Tupac bwaranzwe n’ibibazo by’urusobe kuva yavuka kugeza umunsi yapfiriye arashwe bitunguranye kuri 7/09/1996 n’umuntu ushidikanywaho kugeza ubu. Tupac ari mu bahanzi bagurushije albums nyinshi kw’isi, usibye n’ibyo yari umukinnyi wa film (actor) mwiza cyane.

Yakundaga abantu cyane cyane abatishoboye kuko yari azi ubuzima nawe yabayemo, Ni umwe mu bantu rubanda rwafashe uko batari kuko benshi bari baziko ari umuntu udashobotse.Yakundaga gusoma bibiliya no kuvuga Imana mu bikorwa bye ayisaba ubufasha,ndetse na tattoo yari afite mumugongo iriho umusaraba yanditse umurongo wa bibiliya “Exodus 18 : 11” ugira uti “Noneho menye neza ko Uhoraho aruta Imana zose kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe” yayishyizeho nyuma yo kuraswa muri 1994.

Uyu Tupac yavutse taliki ya 16/06/1971 avukira East Harlem muri leta ya New York, yarazwe na nyina gusa abana na mushiki we kuko ise yabataye mbere y’uko avuka ubwo nyina yari muri prison azira ibyaha byo kwangiza ibikorwa by’abazungu, nubwo yabayeho muri ubwo buzima bubi yashoboye kwirwanaho uko ashoboye ajya mw’ishuri ariga, ariko kubera ubuzima bubi biba ngombwa ko ajya amenyana nabo twakwita aba Gangsters aribo nabo akenshi bamwishyuriraga ishuri nawe akabishyura kubacururiza ibiyobyabwenge, kuko ntakundi yari kubigira.


Mu mashuri ye niho yaje guhurira n’umwe mu nshuti ze magara Jada Pinkett Smith, wamubaye hafi kugeza ku rupfu rwe, Muri documentaire “Tupac : Resurrection” tupac aravuga ati “Jada ni nk’umutima wanjye.”

Yagiranye ibibazo byinshi na police ubwo ku nshuroya mbere yafunzwe kandi agakubitwa bihagije kubera kwambuka umuhanda nabi ! Iki gihe Tupac we yabyise irondamoko kuko ari abapolisi b’abazungu babikoze kandi akaba atari icyaha gifungisha umuntu.

Muri 1994 Tupac arimo ajya muri Studio iManhattan yaje kuraswa n’abantu batazwi amasasu agera kuri atanu abiri mu mutwe, abiri hafi y’impyiko n’irindi mu kuboko, iyi akaba ariyo ntandaro y’ibibazo yagiranye na Diddy icyo gihe witwaga Puff”Puffy”Daddy ndetse na mugenzi we The Notorious B.I.G, ubwo we yemezaga ko niba atari nabo bamutanze byanze bikunze bari baziko hari abantu bari bumurase, bakanga kumurabura.


Nyuma y’umunsi umwe gusa ibyo bibaye nibwo urukiko rwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu (Molestation) umukobwa bikamuviramo gufungira muri gereza ya “Clinton Correctional Facilty” muri 1995 yaje kuvamo nyuma y’amezi icumi yishyuye insimburagifungo ya 1.000.000 y’amadolari yatanzwe n’uwitwa Suge Knight umukuru wa DeathRow Records.

Tupac yagarukanye ingufu ubwo yahise akora album mu gihe cy’amezi abiri gusa yakunzwe cyane “All Eyes On Me” yagurishije copies zirenga miliyoni 7. Iyi album yari igizwe na CD ebyeri kuko amasezerano yari afitanye na death Row yavugaga ko azahakorera album eshatu ubundi yashaka akigendera.


Muri prison Tupac yabonye umwanya wo gusoma no kwiga ibitabo bihambaye ku buryo buhagije ari naho yasomeye cyane umwanditsi w’umutaliyani Niccolo Machiavelli, ari naho yakuye izina “MAKAVELI” mwaka wakurikiye rero 1996 nibwo Tupac yakoze indi album ariyo ya mbere yagurishijwe vuba mu mateka ya rap yiswe “The Don Killuminati : The 7 days Theory” iyi album yasohotse kw’izina rya Makaveli yibanze ku kababaro k’ubuzima bwe ndetse n’urupfu rwe bwite. Iyi album iriho indirimbo ya mbere yakozwe mu gihe gito mu mateka “Hail Mary” yanditswe, icurangwa kandi iririmbwa mu gihe cy’iminota 30 gusa. Iyi album niyo ya nyuma Tupac yagize ari muzima.

Kuri taliki ya 7/09/1996 nibwo Tupac na bagenzi be bari muri match ya Tyson ubwo Tupac na bagenzi be n’ubundi bakubise umusore “Orlando Anderson” wari warabibye umudali (Chain) ya Deathrow, uyu musore niwe ukekwa cyane kuba yararashe Tupac iryo joro.


Nyuma y’icyo gikorwa Tupac yagiye guhindura imyenda ubundi barasohoka bajya muri club 662, mu nzira nibwo haje imidoka yo mu bwoka bwa cadillac maze irekurira amasasu menshi ku modoka Tupac yarimo arakomereka bihagije. Yahise ajyanwa kwa muganga biba ngombwa ko bamukuramo ibihaha. Yakundaga gushiramo umwuka cyane abaganga bakamugarura bimara iminsi igera kuri 7 ubwo mama we yatanze uburenganzira bwo kutongera kumukorera ibyo bintu nyuma yitaba Imana kuri 13/07/1996 mu bitaro hari saa kumi n’iminota itatu (4:03’).

Nyuma y’urupfu rwe havuzwe amagambo menshi ko yaba akiriho bitewe n’indirimbo ze gusa, nk’uko documentaire “Tupac : Resurrection” ibyivugira Tupac yari umuhanga cyane, kubera ubuzima yabagamo yari abizi ko byanze bikunze ashobora kuzapfa bitunguranye, akaba ariyo mpamvu buri munsi yakoraga indirimbo 3 kugirango asige ibintu mu buryo. Umwe mu nshuti ze magara “Shock G” niwe watangaje ko Tupac impamvu atahambwe aruko yatwitswe maze ivu rye rigashyirwa ahantu hatandukanye yari afite ibikorwa.

Sem comentários:

Enviar um comentário